Urwandiko rwa 2 CYUSA yandikiye urubyiruko rw'u Rwanda CYUSA H. 1 Rubyiruko rw’u Rwanda, aho muri hose ku isi, bavandimwe kandi nshuti zanjye! Nongeye kubaramutsa mwese mbifuriza gukomeza guharanira icyagirira u Rwanda n’abanyarwanda akamaro, kikaguma kutugira umwe bityo tukarushaho gukomeza gutera imbere ubutitsa. 2 Nk’uko nabibibukije ubuheruka; U Rwanda ni bwo bukungu bukomeye dufite, nicyo twirata kandi Agaciro kacu niko gatuma tuba inyenyeri imurikira amahanga. 3 Ibyo ariko nk’uko mubizi ntibyaje bihanutse mu kirere, ahubwo U Rwanda rwacu rwarageragejwe nka kumwe zahabu igeragereshwa umuriro, rurapfa rurazuka ubutazongera gupfa ukundi. Amaboko n’ubwenge by’abana barwo nibyo byarugize isimbi ritatse ubwiza tubona ubu. 4 Gukunda igihugu cyacu bijyana no kukirinda, ni inshingano za buri munyarwanda wese, gusa nk’uko mubizi ko igiti kigororwa kikiri gito, twe urubyiruko tugomba kubyitoza no kubyiyumvisha bikatubamo kandi bikaba bidatandukanywa n’abo turibo ubwa...
Posts
Showing posts from 2019
Urwandiko rwa mbere CYUSA yandikiye urubyiruko rw’u Rwanda.
- Get link
- X
- Other Apps
Urwandiko rwa mbere CYUSA yandikiye urubyiruko rw’u Rwanda. 1 Uru rwandiko rwandikiwe urubyiruko rw’u Rwanda, 4. Rwagize amahirwe yo kutagira aho ruhurira n’akaga kagwiririye igihugu cyacu, ndetse na Jenoside yakorewe abatutsi: 6. Ndabigingira kumenya amateka nyayo y’igihugu cyabo, 7. Nkabasaba kutazigera bakerensa amahirwe bafite yo kugira igihugu gitekanye kandi cyunze ubumwe. 10. No kutazigera na rimwe bagira urwitwazo urwo ari rwo rwose rwababuza kurinda ahazaza h’igihugu cyabo. 1 Rubyiruko bavandimwe banjye nkunda by’ukuri: atari njye njyenyine ahubwo twese ababonye uburyo igihugu cyacu cyahindutse kikava mu kangaratete cyarimo kikaba ubu ari igihugu gifite Agaciro. 2 Agaciro kacu, Ubumwe bwacu ndetse n’amahitamo twakoze yo gushyira igihugu cyacu imbere ya byose, bitugurumanamo kandi bigomba guhora bityo iteka: 3 Nimugire inema, ubuntu n’amahoro bituruka ku Mana, yirirwa ahandi igataha i Rwanda. Mwakire n’intashyo za bakuru banyu bose mu bumwe, umurimo no gukunda igihug...
- Get link
- X
- Other Apps
UKO MBIBONA: Miss Rwanda ni umuti ku ndwara abanyarwanda batarwaye Yanditswe na Chris CYUSA Kuva mu mwaka w’2009, ubu hashize imyaka icumi hatangijwe amarushanwa y’ubwiza yo gushakisha Nyampinga w’u Rwanda, aya marushanwa ategurwa ku bufatanye na MINISPOC akaba yaragiye ahindura abayategura kuko yabanje gutegurwa ndetse aterwa inkunga na sosiyete y’itumanaho ya Rwandatel, nyuma ahabwa Mashirika kuri ubu akaba ategurwa na Rwanda inspiration backup agaterwa inkunga na COGEBANQUE, gusa bose nk’uko babitangaje kuva agitangira agamije gufasha abanyarwandakazi kurushaho kwigirira icyizere no gukuza ubwiza bwuje ubwenge n’umuco. Aka kanya rero nagiraga ngo dufate urugendo rw’iri rushanwa bityo turebe umusaruro waryo muri iyi myaka yose rimaze. Mu w’2009 ubwo ryatangiraga wasangaga abanyarwanda benshi baryishimiye ndetse bafite amatsiko menshi yo kurikurikirana, haba mu gutora ba Nyampinga bashyigikiye ndetse no kureba muri rusange imigendekere yaryo. Ni nako umuntu yavuga ko byagi...