UKO MBIBONA: Miss Rwanda ni umuti ku ndwara abanyarwanda batarwaye
Yanditswe na Chris CYUSA
Kuva mu mwaka w’2009, ubu hashize imyaka icumi hatangijwe amarushanwa y’ubwiza yo gushakisha Nyampinga w’u Rwanda, aya marushanwa ategurwa ku bufatanye na MINISPOC akaba yaragiye ahindura abayategura kuko yabanje gutegurwa ndetse aterwa inkunga na sosiyete y’itumanaho ya Rwandatel, nyuma ahabwa Mashirika kuri ubu akaba ategurwa na Rwanda inspiration backup agaterwa inkunga na COGEBANQUE, gusa bose nk’uko babitangaje kuva agitangira agamije gufasha abanyarwandakazi kurushaho kwigirira icyizere no gukuza ubwiza bwuje ubwenge n’umuco.
Aka kanya rero nagiraga ngo dufate urugendo rw’iri rushanwa bityo turebe umusaruro waryo muri iyi myaka yose rimaze.
Mu w’2009 ubwo ryatangiraga wasangaga abanyarwanda benshi baryishimiye ndetse bafite amatsiko menshi yo kurikurikirana, haba mu gutora ba Nyampinga bashyigikiye ndetse no kureba muri rusange imigendekere yaryo. Ni nako umuntu yavuga ko byagiye bigenda mu myaka nk’ibiri cyangwa itatu yakurikiyeho.
Gusa nyuma y’aho si ko byakomeje ndetse bikaba byarageze aho biburirwa agaciro rwose bikaba bifatwa nk’umushinga ufasha abawukoze n’abawujyamo kugira ikintu bashyira ku meza no kurushaho kumenyekana haba mu buryo bwiza (nubwo biba gake) yewe no mu buryo bubi.
Umuntu yakwibaza ati ese kubera iki iri rushanwa ritagihabwa agaciro ndetse umuntu akaba ataba aciye inka amabere avuze ko benshi bifuza ko ryavaho rwose?
Impamvu yabyo rero ni imwe ingana ururo nk’uko abanyarwanda tujya tubivuga; iri rushanwa rigenda rikura rivamo igiti cy’inganzamarumbo kandi kigaragarira ku mbuto gitanga arizo; NTAZO! Bityo nanjye nkaba ndi umwe mu bemeza ko icyo giti kimaze kugenda gikura nta mbuto gitanga cyagatemwe kikavaho, kikabisa ibindi!
Abari iyo biyamamaza, kuva kuri Miss Bahati Grace wabimburiye abandi kubona iri kamba kugera kuri Iradukunda Liliane uheruka kuryegukana umwaka ushize, bose bavuga imigabo n’imigambi y’ibyo bazakora nibatorwa, uburyo bizafasha abandi bari bagenzi babo mu kurushaho kwigirira icyizere, gukora imishinga ibazamura...gusa dutangazwa n’uko bose bahurira ku kintu kimwe; kutagira icyo bakora kigaragara.
Ejo bundi nibwo naganiraga n’umuntu aza kumbwira ati “Miss Jolly Mutesi, Elsa Iradukunda na Liliane Iradukunda bo barakoze byibuze, basuye abamugariye ku rugamba, bafasha abantu kubona ubwisungane mu kwivuza...” ibyo rwose nibyo kandi bakoze igikorwa cy’urukundo, ariko se koko nicyo ba Nyampinga batatu bakagombye gukora nk'abantu baba bahawe umwanya n'uburyo bwo kugira icyo bageraho? Nkeka ko ahari yabivuze kuko ari abo batatu bakiri mu gihugu imbere bonyine!
Abakobwa bitabira Miss Rwanda imihigo baba bihaye aba ari amareshyamugeni
Ibintu 2 ba Nyampinga bacu hafi ya bose bahuriyeho
Icya mbere ni uko abenshi muri bo (baba ba Nyampinga ndetse n’ibisonga byabo) bafata iri kamba nk’uburyo bwo kujya gushakira ubuzima hanze y’igihugu, nyamara kugeza ubu mu bagiye hakaba ntawe uragaragaza kwitura abanyarwanda kubwo kuba yarabonye amahirwe kubera amajwi yabo no kumushyigikira ngo byibuze abe yashaka igikorwa kibafitiye akamaro atangiza. Nakubwira abageze ku 8 nzi baba hanze ariko ntawe ndumva yagize byibuze icyo anandika ku mbuga nkoranyambaga bakoresha avuga ku mihigo yari yihaye naramuka atowe.
Icya kabiri ni ugutanga impamvu (excuses) z’ugutsindwa kwabo mu marushanwa mpuzamahanga y’ubwiza, dore ko ntawe uragira ikamba rifatika atahana, mu gihe nyamara muri iyi myaka 10 ishize abaturanyi bacu begukanye amakamba atandukanye kandi ahesha ibihugu byabo ishema ku ruhando mpuzamahanga. Aha navuga mu bihe bya vuba cyane umugandekazi Quiin Abenakyo wegukanye ikamba rya Miss world Africa, umunyakenyakazi Magline Jeruto waje mu ba mbere muri Miss World 2017, yewe n’umunyekongokazi Dorcas Kasinde uherutse kwegukana ikamba rya Miss Africa 2019. Bose ubwo buranga bwo kutikoraho ntibaburusha abari bacu ahubwo babarusha uburyo bategurwa atari ugukimbagira gusa ahubwo no kugira umutima wo guhiganwa kandi bagatsinda.
Uhereye hejuru; Miss Quiin Abenakyo(Uganda), Miss Magline Jeruto (Kenya) na Miss Dorcas Kasinde (DRC)
Nawe se; ugira utya ukumva uti umuntu yanze kwambara umwambaro wagenwe kwambarwa mu marushanwa yiyamamajemo nawe abizi neza ko bisabwa!! Undi akazana izindi mpamvu undi izindi bose bagamije gusobanura intsinzwi zabo. Ese ko ntawe ndabona uvuga ko ba Nyampinga b’u Rwanda nta kintu bashoboye ku ruhando mpuzamahanga kuko badategurwa neza ndetse batanazi icyo kuba Nyampinga bisobanuye kandi ari byo njye mbona bituma dutsindwa?
Impamvu ba Nyampinga bo mu Rwanda batsindwa mu marushanwa mpuzamahanga
Impamvu y’izi ntsinzwi za buri gihe rero nta yindi, ni uko iri rushanwa rya ba Nyampinga hano iwacu mu gihugu imbere nta reme rifite ahubwo ari igiterane cy’abashaka amaronko n’abashaka kwamamaza ibyo bakora bose bahurira hamwe bagahuza abari nabo bashaka kwibera nka ba “Nyiramariza” waririmbwe na orchestre Impala, cyangwa "Beretirida" waririmbwe na Miss Jojo! Urwo ruvangitirane rero rw’abo mvuze haruguru nirwo rutanga aba bana b’abakobwa bambikwa amakamba buri mwaka ukazategereza kubona bakoze igikorwa kizamura ibendera ryacu mu muhanga ugaheba. Ahubwo ukababona ahantu habiri; ku mbuga nkoranyambaga bavuga uburyo babayeho neza iyo mu mahanga, babonye utuzi twiza se mu gihugu imbere, cyangwa se nanone ukabumva bavugwa mu binyamakuru ko bashatse abagabo, bari mu rukundo, basinze se, cyangwa bavugwaho ibi na biriya akenshi biba atari byiza. Ibyo byose bikantera kwibaza nti “ese koko iyi Miss Rwanda irakenewe?”
Mbaye umuterankunga dore icyo nakora
Aha mvuze ku muterankunga kuko uwateguye we ntiyakumva inama yanjye kuko akazi ke kaciyemo, ahubwo yamfata nk’utamwifuriza guhaha ngo aronke! Ndi COGEBANQUE rero ndetse n’abandi baterankunga batandukanye b’iki gikorwa, nabanza nkareba kandi nkibwiza ukuri ko imyaka 10 ishize irushanwa ryabaye ariko rikaba ntacyo ryamariye abanyarwanda muri rusange kandi ari bo ryitirirwa, ahubwo ryabaye akarima ka bamwe gukuramo amaramuko. Aha kandi nkeka ko n’ubwo byaba ari ukwamamaza ibikorwa bwose bitaba ari ibintu by’i Rwanda gutera inkunga igikorwa kidafite akamaro ku gihugu n'abagituye!
COGEBANQUE yo nkeka ko yakabaye inyumva kurushaho kuko ikindi gikorwa itera inkunga kiri mu bya mbere bihesha igihugu cyacu ishema ku ruhando mpuzamahanga; isiganwa ku magare rya Tour du Rwanda.
Icyakorwa rero nyuma yo guhagarika iri rushanwa ridafite akamaro ku bangavu bacu muri rusange; habaho gushaka ikindi gikorwa cyafasha abari cyangwa se urubyiruko muri rusange kurushaho kuvamo abantu bifitemo imbaraga zo gushaka ibisubizo ku bibazo igihugu n’abaturage bafite muri rusange.
Abanyarwandakazi bose ni ba Nyampinga kandi bazwiho uburanga ndetse n’ubutwari, byose kandi ndahamya ko bitavuye mu marushanwa nk’aya! Abantu b’ingirakamaro cyane mu gihugu cyacu mu bari n’abategarugori nka Nyakubahwa Madame Jeanette Kagame, uhora uduhesha ishema ku buryo yita ku guhindura imibereho y’abana b’abanyarwanda ndetse no mu rwego mpuzamahanga, Madame Louise Mushikiwabo uherutse gutorerwa kuyobora umuryango w’ibihugu bivuga igifaransa, abantu nka Epiphanie Nyirabarame watwaye ibihembo bitandukanye mu mikino ngororamubiri, abahanzi bakomeye nka Cecile Kayirebwa inganzo ye yabaye isoko ya nyinshi mu nganzo z’abahanzi batabarika, tuvuze mu ntwari z’iwacu nka Agatha Uwiringiyimana, Felicita Niyitegeka, abana b’abanyarwandakazi bitanze ku rugamba rwo kubohora igihugu ndetse n’abandi bose bakoze iby’indashyikirwa, mpamya ntashidikanya ko batabanje guca ku minzani, ku byuma bipima uburebure cyangwa ngo bisige ibiro by’amarangi abahindura beza rimwe na rimwe gusumbya uko baremwe ahubwo babigezeho kuko umuntu ubarimo yari mwiza kandi afite imbaraga nyinshi gusumbya ibigaragara hanze. Iki akaba ari cyo iri rushanwa ridakora kuko ribaye ribikora abarinyuzemo imyaka yose ishize bakabaye ari abantu bakomeye rwose.
Madame Jeannette Kagame, Madame Louise Mushikiwabo (hejuru) na Epiphanie Nyirabarame (hepfo) ni bamwe mu banyarwandakazi baduhesheje ishema.
U Rwanda ni igihugu kimaze kugira umuco w’ubutsinzi kandi ibendera ryacu rigomba guhora rizamutse mu mahanga ku bw’impamvu nziza, kubw'ibyo rero hakagiyeho gahunda ituma abana bakiri bato bibonamo ubushobozi bwo gukora byinshi birenze mu ikoranabuhanga, mu myuga itandukanye ibaha guhanga udushya, mu kubigisha umuco wo gusoma byo soko yo kunguka byinshi ndetse bakaba banakwandika ibitabo byabo ubwabo byose bikaba byatuma ubuzima bw’abanyarwanda butera imbere ndetse n’urubyiruko rukabona abo rufataho icyitegererezo atari ukwiga gusa kwitera amarangi, gusongora inzara no kwambara batikwije ngo niryo terambere.
Abanyarwandakazi mwese muri beza kandi muri ishema ryacu; mukwiriye ibyiza byose ariko twishakira mu bintu bitari ibyacu kuko kuvuga ko Miss Rwanda ari yo izatuma murushaho kwigirira icyizere sibyo rwose! Mufite igihugu kibakunda kandi kibitayeho, agaciro kanyu kishakirwa mu kwigira uko mutari, guhindura ingendo n’imvugo ndetse no kugenda mugoretse ibiganza! Ibi si byo u Rwanda n’abanyarwandakazi bazaboneramo icyizere kuko baracyifitiye rwose!
Ibi bimeze nko kunywa umuti w’indwara utarwaye ngo ni uko wabonye abana b’abaturanyi bawunywa!
Comments
Post a Comment