Urwandiko rwa 2 CYUSA yandikiye urubyiruko rw'u Rwanda

Rubyiruko rw’u Rwanda, aho muri hose ku isi, bavandimwe kandi nshuti zanjye!
Nongeye kubaramutsa mwese mbifuriza gukomeza guharanira icyagirira u Rwanda n’abanyarwanda akamaro, kikaguma kutugira umwe bityo tukarushaho gukomeza gutera imbere ubutitsa.
2 Nk’uko nabibibukije ubuheruka; U Rwanda ni bwo bukungu bukomeye dufite, nicyo twirata kandi Agaciro kacu niko gatuma tuba inyenyeri imurikira amahanga.
3 Ibyo ariko nk’uko mubizi ntibyaje bihanutse mu kirere, ahubwo U Rwanda rwacu rwarageragejwe nka kumwe zahabu igeragereshwa umuriro, rurapfa rurazuka ubutazongera gupfa ukundi. Amaboko n’ubwenge by’abana barwo nibyo byarugize isimbi ritatse ubwiza tubona ubu.
4 Gukunda igihugu cyacu bijyana no kukirinda, ni inshingano za buri munyarwanda wese, gusa nk’uko mubizi ko igiti kigororwa kikiri gito, twe urubyiruko tugomba kubyitoza no kubyiyumvisha bikatubamo kandi bikaba bidatandukanywa n’abo turibo ubwacu ndetse tukaba ari twe tubitoza barumuna bacu kuko u Rwanda ababyeyi na bakuru bacu barokoye, nitwe tuzarusigarana kandi dufite inshingano zo kuzarusigira abazadukomokaho ari rwiza kurusha uko ruri ubu!

Mwirinde ababashuka

5 Nongeye kubasaba rwose ngo muhumuke amaso murebe aho twavuye n’aho tugeze bityo bibarememo ishyaka n’icyizere cyo kugana heza kurushaho.
6 Murabizi mwese ko hari abihaye gushuka urubyiruko barwizeza ibitangaza bakarushora mu bikorwa bigamije gusenya ibyagezweho mu buryo buruhanije cyane, nyamara ibyo babizeza na bo ubwabo bakaba batarabyigejejeho.
7 Icyo bagamije nta kindi kitari ukurukoresha nk’intwaro izabafasha kugera ku migambi yabo mibisha.
8 Mukanguke rero mwime amatwi ababashuka, muve mu nzozi za sinema. Ngira ngo umuntu uwo ari we wese ukubwira ko yagukura mu ishuri akakujyana kwirirwa ubunga amahanga n’amashyamba ngo nibwo uzaba igitangaza kandi abana be n’abamukomokaho bose bibereye mu buzima bwiza, uwo aba ari umubeshyi kuko nta wagukunda kurusha uko yikunda we n’abe, ahubwo ntaba akwitayeho na mba, aba agamije kukugira igikoresho.
9 Abo babashuka muzabitegereze muzasanga usibye inda nini, kuvangura abanyarwanda ndetse n’ingengabitekerezo ya Jenoside nta yindi mpamba baba babaha! Uwazashaka kumenya ukuri yazabaza abagiye bafatirwa mu bikorwa bigayitse bashowemo n’izo nyangabirama.
10 Ntimukitinye na rimwe kandi mujye muhorana ishyaka n’ibakwe byo guhugurana hagamijwe kumenya ukuri no kurindana ibinyoma biba byuzuye mu kanwa n’inyandiko z’abanga u Rwanda.
11 Nk’uko mushishikarira kujya mu nsengero zitandukanye zibabwira ubutumwa bwo kujya i Yeruzalemu nshya, mubaye mwitabiriye kurushaho gusangira ubutumwa bubumvisha ko i Rwanda tugomba kuhubaka tukahagira nka Paradizo bityo aho dutuye mu midugudu hakatubera twe n’abazadukomokaho iyo Yeruzalemu twazaniwe n’abaturusha gukunda ibihugu byabo kugeza aho babidukundishije natwe, byaba ari umusingi ukomeye!
12 Ngira ngo mbibutse ko u Rwanda rutashinzwe na Bibiliya cyangwa ikindi gitabo icyo ari cyo cyose, ko rwahozeho mbere y’uko byose biza, ndetse ko ababituzaniye batatuzaniye Imana ahubwo batuzaniye amadini twayobotse ntatubuze kumarana!
13 Gukorera igihugu bisaba umusanzu wa buri wese yaba umuto cyangwa se umukuru, aha natira imvugo ya bibiliya abenshi mwihebeye nkababwira nti; "kimwe n’abana bakimara kuvuka, nimurarikire amata meza y’ubutumwa bwubaka igihugu cyacu kandi mubwamamaze igihe n’imburagihe."

Turwanye abagoreka amateka yacu

14 Turwanye abagoreka amateka yacu, tuyasigasire yose uko yakabaye, yaba ameza cyangwa amabi tuyakuremo isomo rikomeye tuzigisha n’abazadukomokaho bityo bidufashe gukomeza kubumbatira ibyagezweho tubikorera guhesha agaciro ababyeyi na bakuru bacu bamennye amaraso yabo, bato batari gito batugejeje aha, kubakorera mu ngata no kubiga intambwe mu gihe tugifite amahirwe yo kuba hari abo tukiri kumwe ndetse no kugira ngo abato kuri twe nabo bazaturebereho bityo byose bifatanirize hamwe kugirira u Rwanda n’abaturarwanda ibyiza.
15 Mwishukwa ngo mwiyahure rwose ahubwo mukoreshe ubwenge bwanyu n’inyigisho muhabwa muzifate mu mutwe nka kumwe mwafashe mu mutwe za Gatigisimu n’ibindi mwazaniwe na ba gashakabuhake ngo bibafashe kubacengezamo amahame yabo.
16 Nimushishikarire kwitabira no guha agaciro iyobokamana ryacu gakondo ritwigisha ubupfura, ubunyangamugayo n’urukundo byose bikubiye mu ndangagaciro zacu na kirazira.
17 Abababwira ko bashaka gusenya igihugu ngo kuko kiyobowe n’abo bita abanzi babo, mwibatinya ahubwo mubarebe mu maso mubabaze niba iyo utuye mu nzu hakinjiramo umuntu udashaka uyisenya yose ukayishyira hasi! Nibababwira ko ari uko babigenza bazaba ari abarwayi bakeneye umuvuzi, nibatababwira ko ari ko bikorwa kandi muzamenye ko babashuka.
18 kuko u Rwanda turarwubakira kuzahoraho ariko nta numwe muri twe uyobewe ko umuntu abaho yagera igihe agapfa.
19 Ikindi kandi nk’uko nabivuze mwikwiyahura kuko u Rwanda rwacu ni igihangange rwose kuko rufite amaboko n’ubwenge byiyemeje kuzarwitangira birurinda, namwe rero umusanzu wanyu urakenewe mu kubaka!
20 Tugira umugisha wo kuba turi umwe mu buryo karemano, dufite ururimi rumwe, umuco umwe ndetse yewe n’Imana imwe twese twemera kandi abasekuruza bacu baduhishuriye ko yirirwa ahandi igataha iwacu, ibi byose tubibyaze umusaruro bityo iwacu hakomeze harangwe amahoro, umurimo ubumwe no gukunda igihugu  bitume iwacu hahora hatemba amata n’ubuki.
Mugire impagarike n’ubugingo!

Comments

Popular posts from this blog

Urwandiko rwa mbere CYUSA yandikiye urubyiruko rw’u Rwanda.