Urwandiko rwa mbere CYUSA yandikiye urubyiruko rw’u Rwanda.
Urwandiko rwa mbere CYUSA yandikiye urubyiruko rw’u Rwanda.
1 Rubyiruko bavandimwe banjye nkunda by’ukuri: atari njye njyenyine ahubwo twese ababonye uburyo igihugu cyacu cyahindutse kikava mu kangaratete cyarimo kikaba ubu ari igihugu gifite Agaciro.
2 Agaciro kacu, Ubumwe bwacu ndetse n’amahitamo twakoze yo gushyira igihugu cyacu imbere ya byose, bitugurumanamo kandi bigomba guhora bityo iteka:
3 Nimugire inema, ubuntu n’amahoro bituruka ku Mana, yirirwa ahandi igataha i Rwanda. Mwakire n’intashyo za bakuru banyu bose mu bumwe, umurimo no gukunda igihugu nyabyo.
4 Nanejerejwe cyane no kuba ubu ngubu byibuze igice kinini cy’abaturage b’igihugu cyacu (hafi 60% by’abaturage bose) ari urubyiruko rutigeze rugira aho ruhurira n’amahano yagiye agwirira igihugu cyacu, by’umwihariko akaga karuta akandi ka Jenoside yakorewe abatutsi.
5 Nzi ntashidikanya ko namwe imitima yanyu ibabaye kandi iri mu gihirahiro, mugerageza kwibuka ariko ntacyo kwibuka mwabonye. Bamwe mwakuriye mu miryango idafite abantu: bamwe barahitanwe na Jenoside yakorewe abatutsi, abandi namwe mwaravukiye mu miryango y’abayigizemo uruhare bahunze cyangwa barimo kurangiza ibihano bagenewe n’ubutabera. Icyo nababwira mwese bavandimwe banjye nkunda ni uko mwese muri abanyarwanda, mukunzwe kimwe kandi mwitezweho kuzaba ejo hazaza h’u Rwanda rwacu. Niba umuryango wawe waratikirije ubuzima muri Jenoside yakorewe abatutsi nakubwira nti “mpore, komera, turi kumwe kandi ejo ni heza.” Niba kandi nabwo abo ukomokaho baragize uruhare muri aka kaga kagwiririye igihugu cyacu nakubwira nti “ Ba wowe, icyaha cyabo gishobora kuba ikimwaro kuri wowe, ariko ni gatozi, itandukanye n’ibikorwa ndetse n’imyumvire yabo kuko wowe urera, ejo ni ahacu twese kandi turi kumwe.”
6 Urukundo nyarwo nirwo rukwiriye kubatera ishyaka ryo kumenya amateka nyayo y’igihugu cyanyu mwirinda kumva abayagoreka cyangwa abayahindura ku bw’inyungu zo gushaka kubayobya no gusubiza igihugu aho cyahoze imyaka mike mbere yanyu.
7 Jenoside yakorewe abatutsi twibuka buri mwaka, yakozwe n’abanyarwanda ariko ntiyigeze itekerezwa cyangwa ngo izanwe n’abanyarwanda. Abo banyamahanga mwumva bigira nk’aho babakunda, bakigira nk’abacunguzi banyu nibo babizanye mu myaka itari myinshi cyane ishize. Aho turi uyu munsi ntitwigeze tuhagezwa n’uwo ari we wese muri abo, Ubunyarwanda buturimo nibwo bwatuzuye ndetse budufasha kuzura igihugu cyacu. Ndabinginze ngo ntimuzigere na rimwe mukerensa iki gihugu dufite uyu munsi kuko nicyo kintu cy’agaciro kurusha ibindi byose tuzigera tugira nk’abanyarwanda.
8 Miliyoni z’abatutsi zarishwe uko imyaka yagiye igenda, izindi miliyoni zisigwa ntacyo zisigiwe, byose bikorwa n’abaturanyi babo, abari inshuti zabo, abagize imiryango yabo, abayobozi ndetse n’inzego z’umutekano ubundi zari zishinzwe kubarinda. Icyo ni ikintu kirenze ubwenge! Gusa igitangaza nanone ni uko abana b’u Rwanda ubwabo aribo barukuye mu mwijima n’igihirahiro rwarimo. Twahisemo kubabarira mbere ya byose kuko ari bwo buryo bwonyine bwari kudusubiza u Rwanda twarazwe n’abakurambere, ndetse rwiza kurushaho bityo tukereka abashakaga ko ruba iciro ry’imigani ko ataribo Mana!
9 Uko biri kose, ntimuzigere mutegereza cyangwa ngo mwitege ko igihugu cyacu kizakizwa n’amadini cyangwa abavugabutumwa. Iyo biba ibyo, igihe Papa yasomaga ubutaka bwacu mu w’1990 byari buhindure igihugu cyacu paradizo cyangwa se bikarokora abacu ibihumbi amagana bahungiye mu nsengero na za Kiliziya bakahicirwa izo ngirwa bashumba zirebera cyangwa zinabigizemo uruhare. Amateka azabereka ko abo bantu bari inyuma y’ingengabitekerezo n’umugambi wo kumara abacu bigatuma igihugu cyacu gihora mu gahinda twibuka buri mwaka. Musenyeri Classe, Musenyeri Perraudin n’abandi ni urugero rufatika. Mukwiriye kumva neza ko aba bazungu batuzaniye idini ariko batatuzaniye Imana, bibiliya ntiyaje nk’igamije kutugira beza kurushaho ahubwo yazanwe nk’igikoresho cyo kutwigarurira, kuducamo ibice ndetse no kutwiba.
10 Iyo haza kugira utwitaho mu bihe twari mu mage, umuryango mpuzamahanga uba waradufashije gukira, ari byo bitigeze biba. Nimujya mubabona badusekera, batwoherereza ubutumwa butwihanganisha, ntimugashukwe: Aba bantu mureba baradutereranye mu gihe twari tubakeneyeho kuramuka, ingabo zari zoherejwe iwacu kuturinda urupfu, zagiye zidusigira abatwica inshuro zitabarika, bahisemo kujyana imbwa zabo aho gukiza abana b’abanyarwanda, bahitamo kujyana n’ibyabo bitanafite agaciro aho gukiza ababyeyi bacu bicwaga. Twe abanyarwanda nitwe twarokoye igihugu cyacu, na mwe: rubyiruko rwacu ni mwe mizero y’ejo hazaza h’iki gihugu cyacu cyiza.
11 Ntimuzigere na rimwe mutegereza icyo ari cyo cyose ngo mukorere igihugu cyanyu. Imyaka ntizigere iba imbogamizi kuri mwe kuko n’Inkotanyi zaturokoye zikanagira uruhare mu kubaka igihugu tubona uyu munsi, abenshi muri bo bari mu myaka yanyu cyangwa se munsi yayo. Nyakubahwa Paul Kagame wari uyoboye urugamba rwo kubohora igihugu yari afite imyaka 36 igihe bahagarikaga Jenoside yakorewe abatutsi: Niba hari igihe nyacyo cyo gukorera igihugu no kukirinda, icyo gihe ni NONE!
12 Ntimuzigere na rimwe mugira impamvu cyangwa mwisobanura ku gikorwa muzakora kigamije kurinda, gukiza no guteza imbere igihugu cyanyu. Intambara y’amasasu ishobora kuba yararangiye ariko nimukanguke mube maso kuko tugomba gushyira igihugu cyacu aho twifuza ko kigera. Urugamba rw’iterambere rurahari kandi tugomba kurutsinda. Guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi ndetse n’ingengabitekerezo yayo dukwiye kubifata nk’ikibazo gikomeye kuri mwe nk’urubyiruko ndetse n’igihugu cyacu muri rusange. Mube abanyabwenge kurushaho kandi ntimuzigere muha abantu nk’abo amahirwe n’umwanya wo gukwirakwiza urwango rwabo, nimucyo tubarushe umurego tubwirize abantu ubutumwa bwiza bw’ubumwe, ubwiyunge no gukunda igihugu ari byo bizatugeza ku iterambere rirambye!
13 Mwe rubyiruko rwacu, nimube abayobozi nyabo b’ahazaza, abacunguzi b’igihugu cyacu ndetse n’abasangiza abandi ubu butumwa bwiza ubu n’iteka ryose. Amina
Imana ibahe umugisha kandi ihe umugisha u Rwanda.
Comments
Post a Comment