Urwandiko rwa 2 CYUSA yandikiye urubyiruko rw'u Rwanda CYUSA H. 1 Rubyiruko rw’u Rwanda, aho muri hose ku isi, bavandimwe kandi nshuti zanjye! Nongeye kubaramutsa mwese mbifuriza gukomeza guharanira icyagirira u Rwanda n’abanyarwanda akamaro, kikaguma kutugira umwe bityo tukarushaho gukomeza gutera imbere ubutitsa. 2 Nk’uko nabibibukije ubuheruka; U Rwanda ni bwo bukungu bukomeye dufite, nicyo twirata kandi Agaciro kacu niko gatuma tuba inyenyeri imurikira amahanga. 3 Ibyo ariko nk’uko mubizi ntibyaje bihanutse mu kirere, ahubwo U Rwanda rwacu rwarageragejwe nka kumwe zahabu igeragereshwa umuriro, rurapfa rurazuka ubutazongera gupfa ukundi. Amaboko n’ubwenge by’abana barwo nibyo byarugize isimbi ritatse ubwiza tubona ubu. 4 Gukunda igihugu cyacu bijyana no kukirinda, ni inshingano za buri munyarwanda wese, gusa nk’uko mubizi ko igiti kigororwa kikiri gito, twe urubyiruko tugomba kubyitoza no kubyiyumvisha bikatubamo kandi bikaba bidatandukanywa n’abo turibo ubwa...
Posts
Showing posts from October, 2019