Posts

Showing posts from April, 2019

Urwandiko rwa mbere CYUSA yandikiye urubyiruko rw’u Rwanda.

Image
Urwandiko rwa mbere CYUSA yandikiye urubyiruko rw’u Rwanda. 1 Uru rwandiko rwandikiwe urubyiruko rw’u Rwanda, 4. Rwagize amahirwe yo kutagira aho ruhurira n’akaga kagwiririye igihugu cyacu, ndetse na Jenoside yakorewe abatutsi: 6. Ndabigingira kumenya amateka nyayo y’igihugu cyabo,  7. Nkabasaba kutazigera bakerensa amahirwe bafite yo kugira igihugu gitekanye kandi cyunze ubumwe. 10. No kutazigera na rimwe bagira urwitwazo urwo ari rwo rwose rwababuza kurinda ahazaza h’igihugu cyabo. 1 Rubyiruko bavandimwe banjye nkunda by’ukuri: atari njye njyenyine ahubwo twese ababonye uburyo igihugu cyacu cyahindutse kikava mu kangaratete cyarimo kikaba ubu ari igihugu gifite Agaciro. 2 Agaciro kacu, Ubumwe bwacu ndetse n’amahitamo twakoze yo gushyira igihugu cyacu imbere ya byose, bitugurumanamo kandi bigomba guhora bityo iteka: 3 Nimugire inema, ubuntu n’amahoro bituruka ku Mana, yirirwa ahandi igataha i Rwanda. Mwakire n’intashyo za bakuru banyu bose mu bumwe, umurimo no gukunda igihug...