UKO MBIBONA: Miss Rwanda ni umuti ku ndwara abanyarwanda batarwaye Yanditswe na Chris CYUSA Kuva mu mwaka w’2009, ubu hashize imyaka icumi hatangijwe amarushanwa y’ubwiza yo gushakisha Nyampinga w’u Rwanda, aya marushanwa ategurwa ku bufatanye na MINISPOC akaba yaragiye ahindura abayategura kuko yabanje gutegurwa ndetse aterwa inkunga na sosiyete y’itumanaho ya Rwandatel, nyuma ahabwa Mashirika kuri ubu akaba ategurwa na Rwanda inspiration backup agaterwa inkunga na COGEBANQUE, gusa bose nk’uko babitangaje kuva agitangira agamije gufasha abanyarwandakazi kurushaho kwigirira icyizere no gukuza ubwiza bwuje ubwenge n’umuco. Aka kanya rero nagiraga ngo dufate urugendo rw’iri rushanwa bityo turebe umusaruro waryo muri iyi myaka yose rimaze. Mu w’2009 ubwo ryatangiraga wasangaga abanyarwanda benshi baryishimiye ndetse bafite amatsiko menshi yo kurikurikirana, haba mu gutora ba Nyampinga bashyigikiye ndetse no kureba muri rusange imigendekere yaryo. Ni nako umuntu yavuga ko byagi...
Posts
Showing posts from January, 2019